Nzakomeza Nkwizere

Biroroha gushima
Iyo byose bigenda neza mu buzima
Biroroha gusimba
Iyo amashimwe atemba nk'uruzi impande zose z'ubuzima
Biragora kurinda umutima kutiheba ntiwiganyire
Iyo abandi basubizwa wowe nta gihinduka
Biragora kurinda ururimi kutavuga ibidakwiye
Iyo amasezerano asa nkaho atinda

Ariko Nziko ubasha gukora ibirenze ibyo nibwira
Kandi inzira zawe ni ibihumbi ng'ungirire neza

Gusa niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye
Nzakomeza Nkwizere
Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye
Nzakomeza Nkwizere
Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye
Nzakomeza Nkwizere
Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera
Nzakomeza Nkwizere

Nakubonye ukora ibirenze ibyo nagusabye
Nakubonye uca inzira naho ntakekaga inzira
Nakubonye ukora ibirenze ubwenge bw'abantu
Nakubonye ukiza n'indwara zananiranye
Nakubonye ubohora imitima yariboshywe
Ubu sibwo narekera, nshoboza kukwizera

Gusa niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye
Nzakomeza Nkwizere
Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye
Nzakomeza Nkwizere
Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye
Nzakomeza Nkwizere
Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera
Nzakomeza Nkwizere



Credits
Writer(s): Elie Bahati
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link