Imirindi Y'uwiteka

IMIRINDI Y' UWITEKA BY AMBASSADORS OF CHRIST RWANDA
I. Yewe yewe mwana w' Umuntu umva amagambo y' Uwiteka
ati Ninjye waremye iyi si isi nibyuzuyemo byose
nyuma yibyo byose mfata umukungugu wisi niremera umuntu Namuremye mukunze murutisha ibindi biremwa muha no kugira ishusho yanjye
arko kuko kwifuza kw' amaso ye arangomera yitandukanya n' ubwiza bwanjye arigendera.

Umva imirindi y uwiteka aragushaka,
yewe yewe umva arabaza mwana w' umuntu uri hehe,
uri he mwana w' umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X2

II.Ese niki mwana w umuntu gitumye uhemuka ku muremyi
ugatumbira iby' iyi si kandi bizashirana nayo
umutima ukajya wibaza uti iyo mana bavuga ibahe ubundi imaze iki
mutima wanjye tuza urye kandi unywe ntakibazo uratunze ikindi c niki?
Nyamara ntiwibuke ko iherezo ry' inzira zawe riri mu kuboko kwayo niyo itegeka

Umva imirindi y' Uwiteka aragushaka,
yewe yewe umva arabaza mwana w' umuntu uri hehe,
uri he mwana w' umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X2

III.None umva mwana w' umuntu Uwiteka ni umunyembabazi
ubwe yarirahiriye ati sinzibuka amafuti yawe
nyuma yibyo byose nzabababarira hose abazangarukira ubwo bwose
none benedata tugarukire umukiza ijwi rye rikiduhamagara
tuzirikana yuko iryo jwi ntirihoraho nimuze tujyane bigishoboka.

Umva imirindi y uwiteka aragushaka,
yewe yewe umva arabaza mwana w' umuntu uri hehe,
uri he mwana w' umuntu urahamagarwa uwakuremye aragushaka garuka mu rugo. X3



Credits
Writer(s): Ambassadors Of Christ Choir
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link