Iyana Iby'Isi

Jyana iby'isi
Jyana iby'iyi si unsigire Yesu
Kuko ari we usobanukiwe ibyanjye
Mu bihe byose ni we gisubizo
Ni we Mwami unkunda rwose

Ni we Rutare rw'ibihe byose
We ni isoko y'ubugingo
Ntacyo nifuza iyo turi kumwe
N'Umukiza undinda iteka Mu ngendo zanjye ngendana na Yesu
Anyoboza ineza ye umusukira
Kare mu gitondo na nimugoroba
Abana nanjye akandamira

Ni we Rutare rw'ibihe byose
We ni isoko y'ubugingo
Ntacyo nifuza iyo turi kumwe
N'Umukiza undinda iteka Azirikana amagambo yanjye
Ategera amatwi amasengesho yanjye
Ni we nshuti itarigeze intererana
Mu byishimo cangwa mu kaga

Ni we Rutare rw'ibihe byose
We ni isoko y'ubugingo
Ntacyo nifuza iyo turi kumwe
N'Umukiza undinda iteka Mu ngendo zawe gendana na Yesu
Ni we ukurinda amajya n'amaza
Azakugeza aheza mw'ijuru
Igihugu cy'isezerano

Ni we Rutare rw'ibihe byose
We ni isoko y'ubugingo
Ntacyo nifuza iyo turi kumwe
N'Umukiza undinda iteka



Credits
Writer(s): Ambassadors Of Christ Choir
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link