Emera

Mu gihe tumaranye
Njye nawe, darling
Nta na rimwe
Uhwema kumpamiriza
Yuko "Uri uwanjye"
Gusa abatubona
Bahora bambaza
Bati: "Umunsi w'ibirori ni ryari?"
Nafashe icyemezo
Ndashaka yuko umbera
Mama w'abana banjye
Shenge ngwino
Ngwino tujyane iwacu

Emera tujyane
Tujyane iwacu
Nkwereke ababyeyi banjye
Bahora bakumbaza
Nkabura icyo mbishyura, oh
Bahora bakumbaza
Nkabura icyo mbishyura
Emera! Emera!
Emera! Emera!

Ndambiwe imbeho
Ya buri joro
Kurara ntasinziriye
Nitegereza ifoto yawe
Gukwepa papa na maman
Buri uko bambajije, oh
Bati: "Ese uzatubyarira akuzukuru
Shenge ari he he?"
Shenge ngwino
Ngwino tujyane iwacu

Emera tujyane
Tujyane iwacu
Nkwereke ababyeyi banjye
Bahora bakumbaza
Nkabura icyo mbishyura, oh
Bahora bakumbaza
Nkabura icyo mbishyura
Emera! Emera!
Emera! Emera!

Emera tujyane
Tujyane iwacu
Nkwereke ababyeyi banjye
Bahora bakumbaza
Nkabura icyo mbishyura, oh
Bahora bakumbaza
Nkabura icyo mbishyura
Emera! Emera!
Emera! Emera!

Emera ah
Emera tujyane eh!



Credits
Writer(s): Innocent Nzayisenga
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link