Ibyo Imana Ikora

Ibyo Imana ikora
Biradutangaza
Nta n'uwabimenya uko biri

Ariko icyo nzi nuko ibyo Imana ishaka
Ari byo nkwiriye gukora

Ariko icyo nzi nuko ibyo Imana ishaka
Ari byo nkwiriye gukora

Mu rugendo nta bwo
Nabimenya byose
Ariko nzi ko nzabimenya

Ni ku ki turizwa
N' ibyago biriho
Kandi ari byo mu gihe gito

Ni ku ki turizwa
N' ibyago biriho
Kandi ari byo mu gihe gito

Yesu nziko ufite amagare ibihumbi
Harimo n' iryo wangeneye

Icyo wampitiyemo
N' ukugira ngo
Nzagere mw' ijuru amahoro

Icyo wampitiyemo
N' ukugira ngo
Nzagere mw' ijuru amahoro

Kandi nkuko Eliya
Yajyanywe ningoga
Nanjye uko ni ko nzava mw' isi

Ubgo ibyago byose
Bizaba bishize
Hariho guhimbaza Imana

Ubgo ibyago byose
Bizaba bishize
Hariho guhimbaza Imana

Tuzaba ibihumbi
Turamya Umukiza
Tuzamuririmbira twese

Uri Imana ikiranuka
Muri byose
Ku buntu n' inama utugira

Uri Imana ikiranuka
Muri byose
Ku buntu n' inama utugira

Ubu ntegereje
Kandi nihanganye
Kuzasobanukirwa byose

Mfite ibyiringiro
Bifite ubugingo
Mfite umu gabane mw ijuru

Mfite ibyiringiro
Bifite ubugingo
Mfite umu gabane mw ijuru

Mfite ibyiringiro
Bifite ubugingo
Mfite umu gabane mw ijuru



Credits
Writer(s): Papi Clever
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link