Ntawe Musa

Kandi nkubwiye ko wuje uburanga
Wakwicara ukanseka
Nkubwiye ko ntawe musa
Wagira uti "ntugakabye!"
Uri igitego, reka njye nkuririmba

Nkurate uko bikwiye
Wowe ndora nkizihirwa
Dore ko nahiriwe

Icyakwereka uburyo useka
Igihe duhuje amaso
Uri mwiza bitagerenywa
Jya ubibwirwa igihe cyose
Ko uri mwiza kandi ntawe musa
Ko uri mwiza kandi ntawe musa

Naberwa nte ndamutse
Nserutse ntakwambaye
Ngo niratane amarere
Yo kugenda nkuvuga

Ibigwi bigutatse
N'uduhozo nkuhimbira
Dore ko unyizihira

Icyakwereka uburyo useka
Igihe duhuje amaso
Uri mwiza bitagereranywa
Jya ubibwirwa igihe cyose
Ko uri mwiza kandi ntawe musa
Ko uri mwiza kandi ntawe musa

Uri mwiza kandi ntawe musa



Credits
Writer(s): David Ishimwe, Didier Ndenga, Tania Rugamba
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link