Nzaguheka (Radio Edit)

Iyo nibuts' ibyiza wankoreye
Sinabimara, sinabirondora
Ese ndinde, wo kwitabwaho
N'umwami, mana
Impamvu ndayizi
Wandemy' ubikuye ku Mutima
Nanjye Nkubwire
Nzakugw' Inyuma
Nzakunambaho, Yesu
Bizira Iherezo

Nzagukunda
Nzagukuyakuya
Nzaguheka mu mutim' ukunze
Nzakugendana
Nzakuvuga n'ibigwi
Muri wowe niho mbonera Gutuza
Muri wowe niho mporezw' amarira

Nzagir' umwete wo gukor' ibyiza
Ngwiz' imirimo y'iby' ushaka, ushima
Man' undinde, nyumv' undind' umugayo
Mana, ni wow' uncigatiye
Ni wowe mpfumbas' ubutarekura
Ndindir' umutima
Uwiharire, Uwuganz' uweze
Man' unyishimire

Nzagukunda
Nzagukuyakuya
Nzaguheka mu mutim' ukunze
Nzakugendana
Nzakuvuga n'ibigwi
Muri wowe niho mbonera gutuza
Muri wowe niho mporezw' amarira

Yesu Weee yesu wanjyeee



Credits
Writer(s): Richard Ngendahayo
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link