Niho Nkiri

Ndacyategereje
Umugisha wawe
Mana aho wansize
N'ubu niho nkiri
Ndacyategereje
Umugisha wawe
Mana aho wansize
N'ubu niho nkiri
Niho Nkiri
Oooh
Ndangamiye isezerano ryawe
Mpagaze aho wansize
Abo twazanye barasubijwe
Mbese uracyanyibuka
Inkovu z'ibipfukamiro byanjye
Zindya amanywa n'ijoro
Mbese isengesho ryanjye
Ryari rigufi
Mbwira naryo ndyongere
Ndinda gushidikanya
Nziko utajya uhinduka
Wituma ndira abandi baseka
Ibuka isezerano
Inkwenene zabaye uruhuri
Abanzi barishimye
Nanjye ndi mubo wasize inyuma
Garuka unsindagize

Nyigisha gusesengura
Ibisubizo
N'aho umuti waba usharira
Mana nywumire
Mpa imbaraga ntegereze
Ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana
Mu gitaramo cy'abagushima

Ubigenza ute
Ushingira ku ki usubiza.
Mbese ijwi ryanjye
Ryaba rikugeraho
Narinzi ko isoko y'imigisha
Nta n'umwe uyihezwaho
Mbese n'iki Mwami ntakora
Ngo ureke nanjye mvomeho
Abo tugusangiye nk'umubyeyi
Bapfukamye bashima
Njyewe ho nan' ubu ngisaba
Sinzi igihe uzanyumva
Abo twahingiye rimwe Mana
Bose barasaruye
Ngushiriza imvura nanjye neze
Mpagaze aho wansize

Nyigisha gusesengura
Ibisubizo
N'aho umuti waba usharira
Mana nywumire
Mpa imbaraga ntegereze
Ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana
Mu gitaramo cy'abagushima

Nyigisha gusesengura
Ibisubizo
N'aho umuti waba usharira
Mana nywumire
Mpa imbaraga ntegereze
Ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana
Mu gitaramo cy'abagushima

Ndacyategereje
Umugisha wawe
Mana aho wansize
N'ubu niho nkiri

Nyigisha gusesengura
Ibisubizo
N'aho umuti waba usharira
Mana nywumire
Mpa imbaraga ntegereze
Ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana
Mu gitaramo cy'abagushima



Credits
Writer(s): Felix Kamanzi
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link