Twabonye Imana (Solo Version)

Ese basore, ko mbona mutamba
Mwuzuye icyizere cy'ejo hazaza
Ni ibihe bihamya bibatera gutamba
Ni iki mwamenye, abandi batamenye

Bati
Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise
Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu

Niho
Twabonye Imana y'ineza idasanzwe
Twabonye Imana irenze uko twabwiwe
Twabonye Imana y'ineza idasanzwe
Twabonye Imana irenze uko twabwiwe

Ese Babyeyi, ko mwuzuye ibyishimo
Ibibazo impande zose ntimukuke umutima
Mwuzuye amahoro adatangwa n'isi
Ni iki mwamenye, gituma mushikama

Bansubiza bati
Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise
Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu

Niho
Twabonye Imana itajya ihemuka
Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze
Twabonye Imana itajya ihemuka
Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze

Ese Basaza, ko Muhorana akanyamuneza
imyaka iricuma ariko ntimuhungabane
Ibanga ni irihe rituma muguma mwemye
Ni iki mwamenye, isi itamenye

N'ijwi rirenga bati
Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise
Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu

Niho
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni

Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni
Twabonye Imana ibabarira ibicumuro byose
Twabonye Imana y'urukundo rurenze
Twabonye Imana itajya ihemuka
Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze
Twabonye Imana ikora ibiruta ibyo twibwira
Twabonye Imana irenze uko twabwiwe
Twabonye Imana twabonye Imana
Twabonye Imana Imana y'ukuri
Twabonye Imana idakoza isoni



Credits
Writer(s): Elie Bahati
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link