Amber'amaso

Ese mvug'iki ndek'iki
Ko nabony'ukuboko kw'Imana
Uko bukeye nuko bwije
Njya mbon'imirimo y'amaboko ye
Bya bihe byo kwiheba
Mbiheruka ntarahura nawe
Ubu mfit'ubwishingizi muri we
Muri Yesu

Amber'amaso sinzasitara
Amber'urumuri mumwijima
Nta byago by'iyisi bizansh'intege nagato
Kuko nihishe mumababa ye
Kuba muriwe ntako bisa
N'uburuhukiro bw'abizera
Ntazagutererana ujy'umwisunga

Nzakor'uko nshoboye kose
Simfush'ubus'urukundo rwe
Nzamunambah'ibihe byose
Niyo ntego nihaye

Kwiherezo ry'ibihe
Tuzijyanir'ibudapfa
Twibanir'ubudatandukana
Twibanir'ubudatandukana

Amber'amaso sinzasitara
Amber'urumuri mumwijima
Nta byago by'iyisi bizansh'intege nagato
Kuko nihishe mumababa ye
Kuba muriwe ntako bisa
N'uburuhukiro bw'abizera
Ntazagutererana ujy'umwisunga

Amber'amaso sinzasitara
Amber'urumuri mumwijima
Nta byago by'iyisi bizansh'intege nagato
Kuko nihishe mumababa ye
Kuba muriwe ntako bisa
N'uburuhukiro bw'abizera
Ntazagutererana ujy'umwisunga

Ujy'umwisunga
Ujy'umwisunga



Credits
Writer(s): Izabayo Olivier
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link