Yesu mukunzi wanjye by Nadege Milynga

Yesu mukunzi wanjye
Mpa kuguhungiraho
Ubw' umurab' usuma
N' umugar' ugwa cyane

Umpishe Mukiza we
Kugez' ah' uhitira
Unyobor' ahikinze
Nuk' unkiz' unyakire

Nta bundi buhungiro
Mwam' unyirokorere
Ntunzibukire rwose
Komez' ujy' undengera

Nkwizigire wenyine
Ni wow' ump' imbaraga
Uhashy' abanzi banjye
Simpugane na hato.

Ngushime Mwami Yesu
K' utagir' icy' unyima
Usindagiz' urushye
N' urway' uramukiza

Urera bihebuje
Ntabwo ngutunganiye
Ndi mubi bikabije
Wow' urakiranutse

Ubabarira cyane
Kand' imbabazi zawe
Zirut' ibyaha byanjye
Nyeza nkomeze nere

We soko y' ubugingo
Nkundira nkuvomemo
Unyuzur' umutima
Nzagere ku bugingo



Credits
Writer(s): Hymnal Songs
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link