Winsiga

Ogggggg
Ding Ding (Ha)
Sem-G Dile

Twakundanye mfite inoti
None zirashize Urashaka kunsiga
Nagukunze ntitaye kubyinoti
Wiberaga mu cyaro utazi kwisiga

Ugiye ubu waba umpemukiye
Kandi sinazakubabarira (baby oya pe)
Yeah
Ese hari icyo mfite ntaguhaye
Hari icyo se wanyifujeho ukacyibura (ngifite oya pe)
Yeah

Gusa ibihe birahinduka
Uyu munsi rirava ejo imvura ikagwa
Gusa ntukirate ntukirare
Ngo ntagahora gahanze

Baby, Urwo ngukunda ntirugeranywa
Uko ngukunda birenze urugero
Nawe ubyumve waba umpemukiye (yobobo bo)
Urwo ngukunda ntirugeranywa
Uko ngukunda birenze urugero
Nawe ubyumve waba umpemukiye (yobobo bo)

Pamela winsiga
Pamela wimbabaza
Igihe cyari kigeze nkagushyira mumago tukenyegeza
Pamela winsiga
Pamela wimbabaza
Igihe cyari kigeze nkagushyira mumago

Tukarushinga (pampamparapampampara)
Rugakomera (pampamparapampampara)
Tukajya tubyina (a aye aye)
N'urubyaro rwacu bae (aye aye)
Yeah

Dore ntawamenya yenda ubuntuzi buzagaruka
Gusa nuba waragiye ntuzatekereze kugaruka
Ntuzahindukire ntuzimenyereze ko nzahinduka
Nzaba nkiri wa wundi wamutipe wanze kubw' umufuka

Babyeyi banjye nimungire inama ahhh
Dore aho mvuka habanza urukundo mbere ya byose
Babyeyi ba Pamela nimumuhe inama ahhh
Arekere kwishuka ko azarya ay'abandi guuusa

Mumubwire ko

Urwo mukunda ntirugeranywa
Uko mukunda birenze urugero
Nawe abyumve yaba ampemukiye (yobobo bo)
Urwo mukunda ntirugeranywa
Uko mukunda birenze urugero
Nawe abyumve yaba ampemukiye (yobobo bo)

Pamela winsiga
Pamela wimbabaza
Igihe cyari kigeze nkagushyira mumago tukenyegeza
Pamela winsiga
Pamela wimbabaza
Igihe cyari kigeze nkagushyira mumago

Tukarushinga (pampamparapampampara)
Rugakomera (pampamparapampampara)
Tukajya tubyina (a aye aye)
N'urubyaro rwacu bae (aye aye)



Credits
Writer(s): Yves Semana Gisubizo
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link