Ijwi ry'Umukunzi

Hodi hodi!
Nkingurira!
Umutima wange urabize
Usesekayemo ibyiza
Hari indirimbo naguhimbiye
Nkingurira!!
Ururimi rwange ni nk'ikaramu y'uwandika vuba
Oooh! Uruta ubwiza abana b'abantu
Ubukundiriza busutswe ku minwa yabo

Ni ijwi ry'umukunzi
Akomanga ku rugi
Kingura ninjire oooohoo
Wantwaye umutima
Kuko umutwe wanjye wuzuyeho ikime
Umusatsi undiho ooooh bitonyanga by'ijoro

Nicyo gitumye Imana iguha umugisha w'iteka
Dore mukunzi wanjye we
Uri mwiza ni koko uri mwiza
Amaso yawe ameze nk'ay'inyana hagati y'imishunzi yawe
Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene
Ziryamye mu ibanga ry'umusozi
Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zakemuwe
Zivuye kuhagirwa amata
Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo
Iminwa yawe imeze nk'ubudodo butukura
Kandi mu kanwa kawe ni heza
Mu misaya hawe hameze nk'igisate k'ikomamanga
Hagati y'imishunzi yawe
Ijoshi ryawe rimeze nk'umunara wa Dawidi
Wubakishijwe gushyirwaho intwaro
Utendetsemo ingabo igihumbi
Ingabo zose z'intwari izo
Oooh! Mukunzi wanjye nkingurira
Nkingurira tuvugane
Kingura
Kingura
Nkingurira ni jyewe
Ooooh

Ni ijwi ry'umukunzi
Akomanga ku rugi
Kingura ninjire oooohooo

Aseseka ukuboko kwe mu mwenge w'urugi
Maze umutima wanjye urukundo rwinshi ruwuzuramo

Aseseka ukuboko kwe mu mwenge w'urugi
Maze umutima wanjye urukundo rwinshi ruwuzuramo

Iryo jwi rivuga risa n'irya Yesu
Asuye itorero mu mafu ya nimunsi
Umwuka n'umugeni barahamagara
Bati ngwino Mwami uhembure itorero

Iryo jwi rivuga risa n'irya Yesu
Asuye itorero mu mafu ya nimunsi
Umwuka n'umugeni barahamagara
Bati ngwino Mwami uhembure itorero

Uryuzuzemo ububyutse
Uryezeshe ijambo
Maze imbaraga zawe n'urukundo rwawe biryuzuremo

Uryuzuzemo ububyutse
Uryezeshe ijambo
Maze imbaraga zawe n'urukundo rwawe biryuzuremo

Uryuzuzemo ububyutse
Uryezeshe ijambo
Maze imbaraga zawe n'urukundo rwawe biryuzuremo

Credits
Writer(s): Apostle Dr M. Gitwaza
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link