Garura Ingabe

Iyi ni inkuru y'urugamba
Urugamba rwabonye abagabo
Ingimbi zonse amacumu
Abagore bambaye inyonga
N'urugori ruteze uruhanika
Imyambi itekeye i mugongo
Amacumu atetse mu biganza
Iri joro nta kurara
Kurara ino kandi bingana kugwa nzira
Gupfira i shyanga ni umwaku ni umuvumo twanze kera
Mubaduke bwangu nta kurara
Ujya i wabo ntatangirwa
Utwigabiza ni intere
Ni igikange ntagira isoni
Amaboko igihumbi
Umutima ukaba umwe nk'umugina ubitse ubwami ibihumbi
Habe amahindu cg izuba ry'igikatu
Amanywa y'ihangu cg igicuku kizinze umunya
Spirit ni Cyilima nyuma yo kwisasira igisaka
Indorwa, ndetse n'ubugesera
Cyangwa Ruganzu yigarurira Rubingo
Icyo dushonje turakizi
Ni umutuzo, uburaro buzira inkeke
Inkomoko n'inkuru ku bazadukomokaho

Iyi ni inkuru y'ubutsinzi
N'abarutashye batararutuye
Imbuto z'umujinya n'uburakari bw' imyaka amagana ishyanga
Twarurwananye umutima, umubiri n' intwaro birakurikira
Twahahombeye amaboko y'imfura zanze inkeke
No kuneshwa n'ingoma yaramvuwe mu rwango
Abacu ku yindi nkike
Amarira yabo niyo aduhamagara
Dutabara tudasigana
Twararurwanye turarwinjira
Umwanzi turamutesha
Intsinzi bana b'u rwanda intsinzi
That was the only anthem
Intsinzi bana b'u rwanda intsinzi
It's the only anthem



Credits
Writer(s): Mxnzi Le Poete
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link