Niyo Ndirimbo

Uko urushaho kunyigisha
Niko nanjye njyenda nkubahisha
Nasanze ariryo banga
Ryo kugendera mu nzira zawe
Nkoresha ibyo ushaka gusa
Bimpa amahoro n'umunezero
Sinabasha kubaho ntakureba
Kujya kure yawe niko kuyoba

Ijambo ryawe riganjye Umutima wanjye
Nta numwe wa nkunda ngo Amere nkawe
Wahinduye ubuzima bwanjye bwose Yesu we
Uri mwiza cyane we
Uko wansanze uko Niko wankunze
Ubu numva nisanze urimwiza cyane we
Amaso yange yaboye ubwiza bwawe
Niyo ndirimbo yanjye uri mwiza Yesu we

Iyo Ari wowe umvugishije
Amatwi yanjye numva anyuzwe
Iyo ntumbiriye aho uri honyine (honyine)
Numva ituze rinyuzuye
Wanyujuje n'urukundo rwawe (m'urukundo rwawe)
Igokombe cyanjye kirasesekaye

Ijambo ryawe riganjye umutima wanjye
Nta numwe wa nkunda Ngo amere nkawe
Wahinduye ubuzima bwanjye bwose Yesu we
Uri mwiza cyane we
Uko wansanze uko niko wankunze
Ubu numva nisanze urimwiza cyane we
Amaso yange yaboye ubwiza bwawe
Niyo ndirimbo yanjye uri mwiza Yesu we

Bwiza bwawe
Uri mwiza Yesu

Uko wansanze uko niko wankunze
Ubu numva nisanze urimwiza cyane we
Amaso yange yaboye ubwiza bwawe
Niyo ndirimbo yanjye Yesu we
Uko wansanze uko niko wankunze
Ubu numva nisanze
Amaso yange yaboye ubwiza bwawe
Niyo ndirimbo yanjye
Uri mwiza Yesu we



Credits
Writer(s): Ngabo Médard Jobert
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link