Ikiganiro

Iyi ntabwo ari inkuru mbarirano
S' umwandiko
Ntabwo ari umuvugo cyangwa igitekerezo
Iki
Ni ikiganiro hagati y' umubyeyi n' Abana ba bahungu babiri
Bibaza ku buzima bwabo
Imana
Na Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994
Umubyeyi atangira kuganirira abanaagira ati

Yeeegoo!!!!
Ndabyumva nibyo koko bana banjye
Nagwase ibyanyu mbaha bike byinshi ndabigumana
Narabahishe naratuje mbigumana iwanjye
Nabonye byinshi
Numva byinshi
Mbahisha uko kuri
Nabonye aho umugabo yiyicira abana be
Nabonye impinja zicwa, Zisekurwa, inkongoro zijuta
Nabonye Imana yirirwa ahandi igataha ahandi
Shan!!!
Nabonye inzangano, nabonye ubuyobe buyobora
Buyobya ubumwe ubwoba bwuzura I gihugu ndumirwa
Mu murwa induru zisimbura impundu turashoberwa
Rwa Rukundo rwari intaganzwa rw' uguruzwa imihoro
Amahoro ubumwe birashira hugariza ubwicanyi
Bene wanyu Bose bicwa na bene So barashira
So wanyu ufunze nibyo yazize rwose Karekezi
Ni nayo mpamvu burya mutagira
Ba nyokorome

Sigaho, gezaaho!
Mubyeyi
Nahoze numva ibyo
Mwavugaga mperako ndibaza
Se burya Imana ibaho cyangwa ni ibyo tubeshywa gusa
Ikora ite?
Ivuga ite?
Ko nayambaje si nsubizwe?
Se Data yicwa yarihe?
Mama afatwa yakoraga iki?
Ko yanahotowe!
Bihora bimbabaza, ngashavura ndetse nkumirwa
Kubona ndiho ntunzwe na kamwe
Ndya kamwe ndi nyakamwe
Ngaho!
Mumpfashe mumbwire
Imana ntabyo ibona?
Mbonaaah!
Bamwe banezerewe abandi bababaye
Babaye imfungwa za mateka babuze ubarokora
Barakora
Barakina
Baraseka
Barenzaho
Bariho batariho ntibazi ibyo ku nezerwa

Rekera gezaho
Karoli
Umva icyo mwakora
Imana iriho
Yahozeho
Kandi izahoraho
Ijambo ryayo ritubwira Neza kubimenya ko
Mu kugeragezwa ko ariho dukomerezwa
Kandi kw' isezerano ryayo ritinda
Ntirihera
Yo ubwayo irongera irivugira irabihamya iti
"Dore mpagaze Ku rugi ndiho ndakomanga
Uzumva ijwi ryanjye agakingura nzinjira dusangire"
Cyo kingura
Ugurura
Cyo rekura
Rekura iyo minyururu ikuboheye umutima
Mureke Christo yinjire agusanire umutima
Mukingurire Christo yinjire agukize intimba
Niwe buye rizima rikomeza impfuruka
Rekura iyo minyururu ikuboshye ayibohore
Muhe uwo mutima umenaguritse awusanasane
Muhereze uwo mufunzo w' igisebe awugukize
Muhe ubuzima bwawe muhe byose bumuragize
Cyo muganirize mugire inshuti yawe akwigishe
Guseka usetse nta kurenzaho iwe ni nta makemwa
Mureke akwigishe
Iga kurira wikwi komeza
Komeza, komera, maze wige no kuririmba

Yeee!
Yego Karekezi
Rwose urakoze
Urambohoye, ndarokowe
Dore narimboshywe
Uramunyeretse, ndabohowe
Nzajya ndirimba iteka izina ry' uwo wambohoye
Nzajya ndirimba iteka izina ry' uwo wambohoye
Iryo zina ni Yesu



Credits
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link