Nditinya

(Prince)

Njya nifuza ko umpa umunota umwe wonyine
Gusa iyo uje mbura uko nifata nkayaga
Sinzi niba unambona
Meze nkuwihoma
Inshuti zihora zinseka
Ngo ubanza nararwaye akadege

Mbona abandi bahamagarana every night
Gusa njye nditinya ngo hato utazananyiyama
Nifuza ko tugumana
Gusa ntunyikoza
Simbasha kukureka
Nafashe doze izandembya

'Cause I think you deserve someone like me
Njye ndi addicted to you
Oh, nothing sweet like you, ku isi
Ni wowe wankiza iri rungu
My baby humura

Nditinya (kubikubwira ni cyo kibura)
Ndipinga (kandi abo ukunda ntacyo bandusha)
Nzitanga (rwose ku bwawe ntacyo ntakora)
Stay with me (nzitonda nirinde amakosa)
I need you by my side, babe
In my life trust me, rwose nagukunda simbeshya

I'm dreaming every night
Mbona turi kumwe, maze nakanguka
Ngasanga Ari inzozi
Ese umunsi uzagera?
Ko ugumya untindira?
Naheze mu mayira abiri
Sinzi icyo gukora
Ngira ngo mbonye uburyo mbivuga
Bikarangira unsize

But I think you deserve someone like me
Njye ndi addicted to you
Oh, nothing sweet like you, ku isi
Ni wowe wankiza iri rungu
My baby humura

Nditinya (kubikubwira ni cyo kibura)
Ndipinga (kandi abo ukunda ntacyo bandusha)
Nzitanga (rwose ku bwawe ntacyo ntakora)
Stay with me (nzitonda nirinde amakosa)
I need you by my side, babe
In my life trust me, rwose nagukunda simbeshya

I need you by my side, babe
Trust me (Prince), rwose nagukunda simbeshya (key)



Credits
Writer(s): Uwimanzi Oda Martine
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link