Amateraniro

Amateraniro yo munsi y'izuba
Iherezo ryayo riregereje
Arazamurwa
Yimurirwe hejuru yaryo
Abamalayika bayateraneho

Amateraniro yo munsi y'izuba
Iherezo ryayo riregereje
Arazamurwa
Yimurirwe hejuru yaryo
Abamalayika bayateraneho

Niho nzabonera abera
Hose kandi
Abo ntazi nzabamenya
Neza cyane
Mu mutekano udashira
Aho niho
Nzibagirwa imibabaro
Yose y'isi

Niho nzabonera abera
Hose kandi
Abo ntazi nzabamenya
Neza cyane
Mu mutekano udashira
Aho niho
Nzibagirwa imibabaro
Yose y'isi

Ingorane
Ni intege nke ntibinkanga
Icyo nzi n'uko
Nzayateranaho
Kuko mfite
Abahamya bakomeye
Amazi n'umwuka n'amaraso ya Yesu

Ingorane
Ni intege nke ntibinkanga
Icyo nzi n'uko
Nzayateranaho
Kuko mfite
Abahamya bakomeye
Amazi n'umwuka n'amaraso ya Yesu

Nzaba nanesheje urupfu
Ubwo kandi
N'ibyago nabisezeye
Byose pe
Hakurya y'imibabaro
Yose ndetse
Ibicumuro n'ibyaha
Byose ubwo
Ntibizongera kwibukwa
Habe na rimwe

Nzaba nanesheje urupfu
Ubwo kandi
N'ibyago nabisezeye
Byose pe
Hakurya y'imibabaro
Yose ndetse
Ibicumuro n'ibyaha
Byose ubwo
Ntibizongera kwibukwa
Habe na rimwe

Muri rya joro
Bagambaniye Umukiza
Niho yavuze iby'iryo teraniro
Ati sinzongera
Gusangira namwe vino
Yumuzabibu
Keretse mu bwami

Muri rya joro
Bagambaniye Umukiza
Niho yavuze iby'iryo teraniro
Ati sinzongera
Gusangira namwe vino
Yumuzabibu
Keretse mu bwami

Nibwo nzarambura amaso
Yanjye neza
Nitegereze ubwiza bwe
Uko busa
Ibyankuraga umutima
Byose mw'isi
Azaba yabirangije
Maze mbeho
Mu mutekano udashira
Aah aah
Mumahoro atemba nk'uruzi
Nimwo nzaba

Nibwo nzarambura amaso
Yanjye neza
Nitegereze ubwiza bwe
Uko busa
Ibyankuraga umutima
Byose mw'isi
Azaba yabirangije
Maze mbeho
Mu mutekano udashira
Aah aah
Mumahoro atemba nk'uruzi
Nimwo nzaba

Abahanuzi
Bahanuraga ibyo byose
Bakabireba ariko biri kure
Urukumbuzi
Rukabuzura imitima
Babonye ubwiza bw'Iryo teraniro

Abahanuzi
Bahanuraga ibyo byose
Bakabireba ariko biri kure
Urukumbuzi
Rukabuzura imitima
Babonye ubwiza bw'Iryo teraniro

Bajugunyirwaga intare
Naho abandi
Batwikwaga mu muriro
Si ibyo gusa
Babicishaga amabuye
Bagasenga
Bakebeshwaga inkerezo
Ooh ooh
Batumbiraga gakondo
Yabo nziza
N'imihanda y'izahabu
Yo muri yo
N'inyanja y'ibirahure
Byera cyane
Ntibite ku mibabaro
Yose bagize

Bajugunyirwaga intare
Naho abandi
Batwikwaga mu muriro
Si ibyo gusa
Babicishaga amabuye
Bagasenga
Bakebeshwaga inkerezo
Ooh ooh
Batumbiraga gakondo
Yabo nziza
N'imihanda y'izahabu
Yo muri yo
N'inyanja y'ibirahure
Byera cyane
Ntibite ku mibabaro
Yose bagize



Credits
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link