Ni imitindi

Iminsi ni imitindi
Uwitonze akama ishashi
Ahali amahoro rwisasira batanu
Akumuntu ntigashira gasiga udusigisigi twako

Yagiye nk'ubwato mu nyanja
Ese azagaruka
Umutima mwiza wadukundaga
Dore izuba ryarijimye
Ukubura kwawe kuvuza inzu induru
Iminsi ni imitindi, Iminsi ni imitindi

Uba uli mu bandi wishimye
Ibyago bikaza biti buretse
Uyu munsi waseka, ejo ukalira
Intimba ikakuzura umutima

Yagiye nk'ubwato mu nyanja
Ese azagaruka
Umutima mwiza wadukundaga
Dore izuba ryarijimye
Ukubura kwawe kuvuza inzu induru
Iminsi ni imitindi, Iminsi ni imitindi

Iminsi ntigira ibara limwe
Tugerageze kwihangana
Dutegure neza ikizaza
Tuzilikane ikizatuzamura

Yagiye nk'ubwato mu nyanja
Ese azagaruka
Umutima mwiza wadukundaga
Dore izuba ryarijimye
Ukubura kwawe kuvuza inzu induru

Iminsi ni imitindi
Iminsi ni imitindi
Iminsi ni imitindi



Credits
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link