Yaciye Ibintu

Reka mbetere inkuru y'umukobwa mwiza wibera mu cyaro
Kandi yaciye ibintu
Abasore baramukunda, ariko abakobwa ntibamwiyumvamo
Bamwita umwibone
Bamuziza iki?

Ngo yigize Umunayakigali
Ngo yirira amafiriti gusa
Ngo ntagishaka gusangira nabo
Ngo ntiyarya amamesa yanduza amenyo.

Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh, oh, oh, oh, oh

Ntiyakoga gifura yiyogera Give
Aradefiriza cyangwa agatera Kanta
Azi kurimba cyane, yambaga gudire
Niwe Nyampinga mu rusisiro

Oya ntiyatonora ibitoki
Ngo amakakama atajya mu ntoki ze
Kandi ntiyahata ibirayi
Ngo agomba kubaho nk'Abanyaburayi

Avuka kwa Veneranda
Kandi ngo ni mu bakungu
Imyate ntirangwa iwabo
Ntiyakwisiga hina, yisiga verini.

Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh, oh, oh, oh, oh
Ahaaaaa, Mu gasantire arazwi,
Ahaaaaa, agenda nk'uri kudefila
Ahaaaaa, Atambuka nk'inyambo
Ahaaaaa, yaciye ibintu

Uwo mukobwa mwiza, abasore bose
Babandi b'amajenti, barara bamurota
Mperutse kumva inkuru ko na gitifu amushaka
Ariko nyamukobwa yamubereye ibamba

Yararahiye ngo azarongorwa n'umunyamujyi
Abasore b'iwabo abasubiza ijambo rimwe gusa:
Nzabitekerezaho
Eh, eh,
Mu gasantire arazwi,
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh,
Agenda nk'uri kudefila
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh,
Atambuka nk'inyambo
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh,
Yaciye ibintu
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.

Eh, eh,
Mu gasantire arazwi,
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh,
Agenda nk'uri kudefila
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh,
Atambuka nk'inyambo
Eh, eh, oh, oh, oh, oh.
Eh, eh,
Yaciye ibintu
Eh, eh, oh, oh, oh, oh



Credits
Writer(s): Joseph Masengesho, Jezelle M Evans
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link