Narihannye

Ndagusaba igihe gito
kandi nzanye umutima umenetse
ubu namenye amakosa nakoze
nkundira umva ibimva mu mutima
unyemerera ngusabe imbabazi
kuko ubu narihannye
nemera ko bitoroshye ko wambabarira
cyangwa ngo bifate igihe gito
gusa ubu nziko ari wowe rukundo nigeze
nsinzakurengagiriza igisubizo
nzakubahiriza icyo nagusabye

wagiraga ikiniga
ugaturika ukarira
burya nabifataga nk'ubutesi
ariko iyo ibihe byasubiraga inyuma
ubu naguhobera nkaguhoza
kuko mbayeho nicuza
warambazaga uti se
kuki umpemukira
nkica amatwi nka kuryarya nseka
ariko iyo nsubije amaso inyuma
nsaga nsa kuwashinyaguraga
mbabarira narihannye
ubu nzi neza ko hari amagambo navugaga
nkagukomeretsa bikomeye
nyemerera
umpa amahirwe ya kabiri
aho natumye urira ubabaye
mpashyire amarira y'ibyishimo

narakubabazaga nkakurusha kurakara
akaba ari wowe unsaba imbabazi
ubu nibwo mbona neza agaciro wampaga
no gukomera kurwo wankundaga
mbabarira narihannye
mbabarira narihannye
mbabarira narihannye



Credits
Writer(s): Joseph Masengesho, Jezelle M Evans
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link