Amagambo Yanjye

Amagambo yanjye make arakuzamuye
Umwuka wanjye naw' ugushyize hejuru
N'iy' amagambo anshiranye
Nkuramish' umutima
N'iy' umutim' ucecetse
Nkuramish' umutuzo
Kuko byose mu byo waremeshej' amaboko yawe
Bigaragaza y' uko na n' ubu ugikora
Kuko byose mu byo waremeshej' amaboko yawe
Bigaragaza y' uko na n'ubu ugikora

Rukundo rwawe muri njye rurandenga (rurandenga)
Umwuka wanjye n'uwawe bigahura
Mu mucyo w'ibyishimo byawe niho nshaka kuba
Nje kumv' impumuro yawe no guhemburwa

Ngannye mu gicucu cy' iburyo bwawe
Mpandikir' urwandiko
Rw' amateka yanjye
Nkoreshej' amarira y' ibyishimo byinshi
Ava mu ndiba y' umutima wanjye
Mpishurir' ineza yawe ndebe mu maso hawe
Maz' ibyishimo mfite bib' indirimbo
Mpishurir' ineza yawe ndebe mu maso hawe
Maz' ibyishimo mfite bib' indirimbo

Rukundo rwawe muri njye rurandenga (rurandenga)
Umwuka wanjye n'uwawe bigahura
Mu mucyo w'ibyishimo byawe niho nshaka kuba
Nje kumv' impumuro yawe no guhemburwa
Rukundo rwawe muri njye rurandenga (rurandenga)
Umwuka wanjye n'uwawe bigahura
Mu mucyo w'ibyishimo byawe niho nshaka kuba (niho nshaka)
Nje kumv' impumuro yawe no guhemburwa
Nje kumv' impumuro yawe no guhemburwa (umpe kumva)
Nje kumv' impumuro yawe no guhemburwa (umpe kumva, umpe kumva)

Credits
Writer(s): Joseph Masengesho, Jezelle M Evans
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link