Tugumane

Hazab' imisozi, itazakurwaho
Hazaba n'inzuzi, ntazashobora kwambuka
Si buri sengesho, rizabusizwa uko nsaba
Si buri ndirimbo, izanduhur'umutima
Ndagufite mfit'umurengezi
Unyereke imigambi yawe, nkumenya
Niba nkugiriyeho umugisha, unyibuke
Ijisho ryawe nirimbeho, ibihe n'ibihe
Ineza yaw' imperekeze kundunduro
Iri ni isengesho, nkumeney'umutima
Icyo nsaba, tugumane, niba nkugiriyeho umugisha
Wibuk'amagambo meza nsabira, abanyishimira
Kand'abanzi banjye nabo, ubahe kukumenya
Ubagasanire k'umwuzuro, ubavure imvura
Wenda bazahumuka, babone ku urukundo
Abo ndusanginye umurimo, ubahembure
Ubagasanire byuzuye, data uborohereze
Abo ndusanginye umurimo, ubahembure
Ubagasanire byuzuye, data uborohereze
Mu bibazo, ibisubizo
Mu bukene, mu bukire
Mu miruho, mu mahoro
Yewe mukiza tugumane
Ahazamuka, ahamanuka
Mu nkuru z'uruncantege
Mu magambo y'ibinyoma
Yewe mukiza tugumane



Credits
Writer(s): Israel Mbonyi
Lyrics powered by www.musixmatch.com

Link